Yanditswe kuya 2018-01-10 01:08:23
Magendu ni mbi, idindiza ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’uyikora-Polisi y’u Rwanda
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 676

Nk’uko bisanzwe bizwi, ubucuruzi bwa magendu n’ibijyanye nabwo byose bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu tutibagiwe n’abagituye kuko baba batakibonye ibyo bateganyirizwa n’ingengo y’imari y’igihugu cyabo , twavuga cyane cyane ibikorwa remezo nk’amashuri , amavuriro, imihanda n’ibindi.

Magendu idindiza iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu haba mu gihugu imbere no hanze yacyo kandi bikagabanya n’umusaruro ku mbaraga ziba zakoreshejwe n’igihugu mu buryo butandukanye.

Polisi y’u Rwanda rero ikaba igira inama uwo ari we wese waba akora magendu ko yayireka kuko aba yihemukira anahemukira abaturage n’igihugu muri rusange .

Ni nyuma y’aho Polisi ikorera mu mazi, ikorera mu karere ka Kirehe, ku manywa yo ku italiki 8 Mutarama , hafi y’umupaka wa Rusumo, yafashe magendu y’imyenda ya caguwa ingana n’imifuka izwi ku izina ry’amabaro 19, mu gihe ba nyirayo babonye abapolisi bakayata bakiruka ; ubu akaba yashyikirijwe ishami rishinzwe kurwanya magendu muri Polisi y’u Rwanda (RPU).

Kuri uyu munsi kandi, mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karama, akagari ka Nyakiga, mu mudugudu wa Karama, Polisi ikorera muri aka gace yahafatiye ibiro 200 by’imyenda ya caguwa, mu gihe bene yo bamenyeko bagiye guhura n’abapolisi bayita hasi barahunga.

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu kandi yafunze umugore witwa Mwiseneza Clothilde w’imyaka 46 y’amavuko , nyuma yo gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga 1000, kugirango amureke yinjirane mu gihugu imyenda ya caguwa yari amaze kumusangana ubwo yamusakaga yinjira ku mupaka, akaba yarashakaga kuyinjirana mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuri ibi bikorwa uko ari bitatu, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasurazuba, CIP Theobald Kanamugire yavuze ko ubucuruzi bw’imyenda ya caguwa butaciwe nk’uko bikunze kuvugwa ahubwo bwongerewe imisoro, aho imyenda yavuye ku 0,2 by’idolari ikageza ku madolari 2,5 by’umusoro ku kiro cy’imyenda.

Aha yagize ati :” Utanga imisoro mu buryo byateganyijwe , nta kibazo agirira ku mupaka, ibyo Leta ikora byose biba biri mu nyungu z’umuturage, Polisi nk’urwego rushinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, niyo mpamvu yashyizeho umutwe ushinzwe gukumira no gufata magendu(Revenue Protection Unit).”

Yagize kandi ati :"Abantu bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi idindira ryabwo bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuturage. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera izo nyungu rusange".

Yavuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane niba hari abandi baba bafite aho bahuriye n’ibi bikorwa byari kigamije kutariha imisoro cyangwa hari n’abandi bafite imigambi nk’iyo.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya magendu n’abari bayitwaye, maze akangurira abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze n’ababitegura.

Mu gusoza kandi, CIP Kanamugire agira inama abacuruza magendu bose ko ihanirwa kandi iteza igihombo ba nyirayo iyo bafashwe, bikagira ingaruka ku bucuruzi bwabo kubera gushaka inyungu z’ikirenga kuko mu byo bahanishwa harimo igifungo, gufatira ibyo baba bafatanywe ndetse n’ihazabu yikubye inshuro cumi agaciro k’ibyafatiriwe tutibagiwe n’umwanya umuryango w’uwafashwe umutaho umugemurira n’ibindi.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru