Yanditswe kuya 2018-01-10 01:34:38
Umuziki utuma ingurube zima neza zigatanga umusaruro mwiza
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 835


Mu Rwanda ubworozi bw’ingurube buragenda burushaho gufata intera kubera kororoka vuba kandi zigatanga inyungu.

Ariko umwe mu borozi b’ayo matungo uzwi cyane mu majyaruguru y’igihugu, Sina Gerald, we afite ibanga yihariye ngo rituma ingurube yorora zirushaho gutanga umusaruro. Iryo banga rero ngo ni ukuzihata umuziki amasaha 24/24.

Ibyo ngo bituma zibyara zikororoka neza kandi ngo bigatuma zikoresha ibyo kurya bikeya. Mu biraro by’ingurube iyo bucyeye, ingurube zumvikana mu rusaku rwinshi ziri gukorerwa isuku.

Mu gihe cy’amasuku baba bataratangira kuzihata umuziki nyuma aho bashyiriyemo umuziki rwa rusaku rurabura. Theophile Hakizimana niwe uzitaho.
Yagize ati : "Ahanini icyo tuzitungisha ni umuziki. Zumva umuziki amasaha 24/24. Uwo muziki rero utuma zonsa neza, zikima neza zikabyara neza."

Muri uyu mushinga mugari ubu bworozi bw’ingurube bugizwe n’amoko abiri : izitwa nka Landras ari zo ngurube ndende ngo nizitwa ’Large White’ ingurube ngufi ariko zibyibuha cyane. Bwana Hakizimana avuga ko imibereho yazo hari aho ihurira n’umuziki.

"Bituma tuzigaburira bike. Ibintu dutanga ku ngurube yumva umuziki biba bicye ugereranyije n’ingurube itumva umuziki."

Ibi biraro birimo ingurube zisaga 700. Ngo mu bushakashatsi bamaze igihe bazikorera basanga kuzihata umuziki bituma zitanga umusaruro munini. Ubworozi bw’ingurube mu Rwanda burafata intera ikomeye cyane kubera inyungu yihuse iva mu nyama yazo nk’uko umwanditsi wa bbc abivuga.

Inyama y’ingurube kandi ni imwe mu zikunzwe cyane mu tubari twinshi mu mijyi ya Kigali na Kampala aho izwi ku izina ry’ "akabenzi".

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru