Yanditswe kuya 2018-01-10 03:46:39
Dore ukuri kweruye ku cyaha cy’ubutinganyi
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 7003


Bibiliya igaragaza ko ubutinganyi ari icyaha, kikaba ari ingaruka ikomeye iterwa no gusaya mu byaha ; ubutinganyi kandi buterwa no guhakana Imana no kuyigomekaho abantu bakabaho mu bizima bwo kwinangira imitima.

Imana ijya kurimbura Sodomu na Gomola nukubera ko yari yararundukiye mu byaha n’ingeso mbi ; aho abagabo bagabaga ibitero muzindi ngo ; byo gufata abandi bagabo kungufu.
” Nuko bahamagara Loti baramubaza bati : “Abagabo baje iwawe iri joro bari hehe ? Basohore tubasambanye.”
Intangiriro 19:5

Ubutinganyi n’ikizira ; Bibiliya irabitubuza kandi ikarwanya ubwo busambanyi bw’indenga kamere
”Ntugatinge abagabo, ni ikizira” Abalewi 18:22
Wagirango ubutinganyi nibwo bwakwaduka cyangwa ukagirango bibiliya ibubuza abo mu isezerano rya kera gusa ; hoya kuko mu nzandiko Pawulo intumwa yagiye yandika ; yagiye abihanangiriza kwirinda iyo ngeso ; kuko bigira n’izindi ngaruka nyinshi ku mibiri y’ababikora.

” Ni cyo cyatumye Imana ibarekera kurarikira ibyonona, ndetse bigeza ubwo abagore babo bakoresha imibiri yabo uburyo bunyuranye n’ubwo yaremewe. Kandi n’abagabo ni uko, bareka kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe, bashyushywa no kurarikirana. Abagabo bagirirana n’abandi bagabo ibiteye isoni, bituma mu mibiri yabo bagarurirwa ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo. ” Abaroma1:26-27

Kubana Imana yemera ; yishimira kandi yahaye umugisha ; Nu kubana k’umugabo n’umugore ; ibindi n’ibyaha n’amahano.

Kumva ngo umugabo n’undi mugabo ; abiyitirira ko ari abakozi b’Imana ngo babasezeranyije babaha umugisha ; bari aho twakwita ahera h’Imana ; koko biriya mutabibona cyangwa mubyumva mute ? Ese abo biyitirira gukorera Imana ; Imana bakorera n’iyihe ? ; Amayoberane no gukora ku mugaragaro kwa Anti Ksisto byasatiriye inzu y’Imana ; Mube maso Yesu araje.

Bibiliya niryo tabaza rimurikira ibirenge byacu, abatayoborwa nayo bagendera mu mwijima ; niyo mpamvu wumva izo ngaruka nayo mahano biri kuvugwa hirya no hino ku isi ; ariko nubwo bimeze gutyo imbabazi z’Imana zirahari ;wowe waguye cyangwa ukaba mwizo ngeso z’ubutinganyi ; Yesu aragukunda kandi dore agutegeye amaboko ; ese utegereje iki ? Ngwino kwa Yesu aragukunda kandi arakugirira imbabazi n’ibambe. Amen

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
GUSTAVE

Uko ubyumva abakora ivyo .nobasaba kubiheba kukontahovyakabaye .nibarakumutemere.

Léonard

Bibiriya siyo iyobora abantu ahubwo Muka wera niwe uyobora abantu mu kuri kose.

DEM

Niyo ukibyumva se

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru