Yanditswe kuya 2018-01-10 04:41:58
Perezida Magufuli yasuye umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 2279


Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yahuye n’umuyobozi w’ishyaka
ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya.

Kuri uyu wa kabiri Perezida Magufuli yahuye na Edward Lowassa ,umuyobozi
w’ishyaka rya CHADEMA ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi rya CCM riyobowe
na Magufuli.

Edward Luwassa wigeze no kuba minisitiri w’intebe yashimiye Perezida
Magufuli kubera ibikorwa bitandukanye agenda ageza kubanyatanzaniya gusa
amusaba ko bajya bazirikana umuco w’abanyatanzaniya no gushingira ku
bitekerezo by’abayobozi babanje kuyobora Tanzaniya.

Edward Lowassa yashimiye Magufuli agira ati “ndishimye cyane kubera ko
Perezida Magufuli yemeye ko tugirana ibiganiro, nanamushimira ibikorwa
byiza akomeje kugeza ku banyatanzaniya.”

Edward Lowassa yiyamamarije kuyobora Tanzaniya muri 2015 gusa aza kurushwa
amajwi na Perezida uri ku butegetsi John Pombe Magufuli.

Edward Lowassa muri 2016 yatangarije BBC ko Perezida Magufuli ategekesha
igitugu gusa nyuma yaho aza gutangaza ko Magufuli agenda akora ibikorwa
byiza bifitiye inyungu abanyatanzaniya.

Perezida John Pombe Magufuli yatangaje ko Lowassa ari umunyapolitiki mwiza
kuko aharanira inyungu z’abene gihugu ndetse ngo no mu matora aheruka kuba
ubwo bari bahanganye ku mwanya w’umukuru w’igihugu ngo ntibigenze bagirana
ibibazo.

Magufuli yagize ati “nange ndumva nishimye cyane kuba ngiranye ibiganiro na
Lowassa. Namubwiye ibyange nawe ambwira ibye muri rusange Lowassa ni
umunyapolitiki mwiza. Twanaganiriye ku buryo twakomeza gusigasira umuco
w’abanyatanzaniya no kugendera ku bitekerezo by’abigeze kuyobora Tanzaniya.”

Yanditswe na Gisele Nishimwe


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru