Yanditswe kuya 2018-01-12 04:32:05
Dore bimwe mu bimenyetso by’ingenzi byakwereka ko amara yawe atagikora neza
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 9815


Amara adakora neza, atera ibibazo bitandukanye umubiri, harimo ibyoroheje n’ibindi bishobora kubyara ibibazo bikomeye, mu gihe utivuje hakiri kare. Iyo akora neza bifasha mu kugira ubuzima bwiza ndetse n’umubiri ugakora akazi kawo neza.

Urwungano ngogozi rukora neza ni ingenzi cyane mu kugira ubuzima buzira umuze. Mu nzira y’ibyo turya n’ibyo tunywa byose huzuyemo bagiteri zifasha mu gukora imirimo itandukanye, izi bagiteri nziza ni ingenzi cyane mu gufasha igogorwa ry’ibiryo.

Bagiteri nziza zifasha mu kwinjiza intungamubiri, imyunyungugu na vitamini mu mubiri, zifasha mu guhindura ibyo turya mo imbaraga umubiri ukenera. Zongera ubwirinzi bw’umubiri ndetse zigafasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi bushobora kwangiza, zigira akamaro kanini cyane n’ibindi byinshi tutavuze aha. Iyo bagiteri nziza ziganjijwe cyangwa zikagabanuka mu rwungano ngogozi, bagiteri mbi ziriyongera, bigatera ingaruka nyinshi.

Bagiteri nziza zigomba kuba nyinshi kurusha bagiteri mbi mu mara

Mu gihe bagiteri mbi ziyongereye mu rwungano ngogozi, bishobora gutuma izindi ngingo zitandukanye z’umubiri zikora nabi.

Ubusanzwe muri iyi nzira, bagiteri nziza zigomba kuba nyinshi kurusha imbi, iyo bitameze gutyo bishobora gutera ibindi bibazo harimo imisemburo itaba ku rugero rukwiye, indwara ziterwa n’uko ubwirinzi bwagabanutse, diyabete, guhorana uturwara duto ; nko kuzana igiheri cyangwa uduheri ku mubiri, kwishimagura, gushishuka ndetse n’izindi ndwara zitandukanye nka depression, umunaniro uhoraho n’izindi.

Abantu benshi ntibakunze kumenya niba amara yabo akora neza, cyangwa se igihe cyose bariwe mu nda bagatekereza gusa inzoka. Kumenya ibimenyetso by’amara adakora neza bishobora kugufasha kwivuza hakiri kare, bityo ukirinda ibibazo byinshi.

Ibimenyetso by’amara adakora neza

Guhorana ibibazo mu igogorwa

Guhorana ibibazo bitandukanye mu mara nko ; kumva ibyuka buri gihe cg se kenshi, kwituma impatwe cg impiswi, kuba ibyo urya wumva bigutindamo cyane byose ni ibibazo bigaragaza ko amara yawe adakora neza.

Ibibazo bitandukanye mu igogorwa nk’impiswi, kwituma impatwe, ibyuka byinshi, ikirungurira n’ibindi bishobora guterwa n’amara adakora neza

Iyo bagiteri nziza zishinzwe kugogora ibiryo ziri gukora, zishobora gusohora gazi (cg se imyuka). Ariko iyo bibaye byinshi (ibyo benshi bita inzoka ziri kwigaragura mu nda), gusuragura imisuzi inuka cyane byose ni ibimenyetso ko bagiteri mbi ziyongereye zikaruta inziza.

Ibi bibazo byose, bishobora kwiyongeraho ikirungurira, kubyimbirwa inzira y’amara cg se kuzana udusebe ku mara byose akenshi biterwa n’urugero rudakwiriye rwa bagiteri nziza mu mara.

Kumva kenshi nta mbaraga ufite

Niba ubona urya neza, ugasinzira bihagije, ariko ugahora wumva urushye cyane, iki ni ikimenyetso cy’uko amara yawe adakora neza.

Igogorwa mu gihe riri gukorwa, bagiteri nziza zifasha mu gusya ibyo urya byose bigahinduka imbaraga umubiri ukoresha. Mu gihe mu mara za bagiteri nziza zitabazwa mu gusya ibiryo zitari ku rugero rukwiye, bishobora gutuma umubiri utabona imbaraga zihagije ziwufasha gukora akazi gatandukanye, bityo ugahora wumva unaniwe.

Urugero ruri hasi rwa bagiteri nziza mu mara, bishobora no gutuma imyanda idasohoka mu mara, ahubwo yose ikirundira mu mara, bikaba byagira ingaruka ku mbaraga n’imikorere myiza y’umubiri

Ibibazo by’uruhu

Uduheri utazi impamvu idutera, gushishuka, gufuruta cg se kwishimagura cyane byose ni ibibazo by’uruhu bishobora guterwa n’amara adakora neza.

Niba ubona uhorana ibibazo by’uruhu bitajya bishira, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko amara yawe adakora neza.

Ibiro ubona bidahinduka kabone niyo wakora sport gute

Ushobora kuba waragerageje uburyo butandukanye bwo gutakaza ibiro, ariko ukabona nta kigabanuka, bishobora kuba biterwa n’amara adakora neza.

Abantu babyibushye cg abafite umubyibuho ukabije, akenshi bagira urugero rwa bagiteri nziza ruri hasi ugereranyije n’abafite ibiro bikwiriye.

Urugero ruri hejuru rwa bagiteri mbi mu mara mato bishobora kugira ingaruka mu buryo umubiri usya ibyo wariye, cyane cyane kwinjiza ibinure, imyunyungugu naza vitamin zindi.

Iyo umubiri wawe udashobora gusya no kwinjiza ibinure mu buryo busanzwe, ibiro biriyongera ku buryo budasanzwe.

Impumuro mbi mu kanwa

Impumuro mbi mu kanwa (indwara izwi nka halitosis) ishobora kuba ikimenyetso cy’uko amara adakora neza.

Bagiteri nziza mu mara iyo zigabanutse bishobora gutera gukura bidasanzwe kwa bagiteri mbi mu kanwa, aribyo bitera guhorana impumuro mbi kabone n’ubwo waba woza mu kanwa kenshi gashoboka.

Kugabanuka kwa bagiteri nziza mu mara, bishobora no kongera ibyago by’indwara zibasira impyiko cg diyabete nabyo bishobora gutera impumuro mbi.

Kubura vitamin n’imyunyungugu mu mubiri

Akamaro ka mbere k’urwungano ngogozi ni ugusya ibyo turya no kwinjiza intungamubiri mu ngingo zitandukanye z’umubiri. Izi ntungamubiri zikoreshwa mu gukora uturemangingo dushya, gusana utwangiritse no kugira imbaraga mu mubiri.

Iyo igogorwa ritagenda neza bitewe n’urugero ruri hasi rwa bagiteri nziza mu mara, ubushobozi bw’urwungano ngogozi mu kwinjiza intungamubiri buragabanuka. Uko bigenda byiyongera bishobora gutera ikibazo cyo kubura intungamubiri.

Kubura intungamubiri bitewe n’amara adakora neza bitera kugabanuka kwa vitamin z’ingenzi nka D, K, B7 na B12 kimwe na manyesiyumu. Mu gihe izi vitamin zagabanutse bitera ibibazo bitandukanye, harimo, kuribwa mu ngingo, guhorana ibibazo by’imitsi n’ibindi byinshi

Ibi ni bimwe mu bimenyetso by’amara adakora neza. Mu gihe ubonye kimwe cg byinshi muri ibi, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga ugasuzumwa neza.

Ibi sibyo bimenyetso byonyine byakwereka ko amara adakora neza, hari n’ibindi tutavuze aha, ariko igihe cyose wumva uhorana ibibazo mu nzira y’ibiryo (ni ukuvuga guhera mu kanwa kugeza mu mara), ni ngombwa kugana ivuriro ryizewe neza bakaba bagusuzuma.

Ni ufite bimwe muri ibi bimenyetso,Pharmacy TASLY ibafitiye Umuti mwiza (I CLEANSING) Ni Umuti wakoresha ukakuvura Constipation.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru