Yanditswe kuya 2017-04-10 10:48:27
Impano y’ umunyabugeni RENZAHO Blaise, itangaza benshi. Reba amafoto agaragaza ubuhanga bwe
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 12801

RENZAHO Blaise, n’ umusore w’ umunyarwanda w’ imyaka 25 ; ukataje mu gukora imitako irimo ubuhanga bwinshi bunezeza ; bukanatangaza buri wese ubonye bimwe mu bikorwa by’ ubugeni akora.

Mu byo akora harimo imitako myiza kandi y’ ubwoko bwose, yaba ibajwe mu biti, mu mikindo, mu migano ndetse no mu rucaca.

Ikinu gitangaje kurusha ibindi n’ uko uyu munyabugeni RENZAHO Blaise, atigeze yiga ibijyanye n’ ubugeni ahubwo ar’ uko yabikundaga akazajya agerageza gukora ibyoroshye ashoboye, nyuma aza guhura n’ umugiraneza amwigishaho igihe gito noneho bikubitiyeho n’ ukuntu nawe yar’ abifitemo intumbero nini, bituma abona ubumenyi bw’ ibanze nawe kubera ishyaka n’ umurava byamurwaniragamo bimutera kugenda abigiramo ubumenyi bwinshi uko yakomezaga kugenda abikora. Abahanga bajya bavuga ngo : ”mwarimu ntakwigisha ahubwo akwibutsa ibyari bikurimo”. Uku niko byagenze no kuri uyu munyabugeni RENZAHO Blaise, yarabikunze, atangira asa n’ uwigana abandi, none ubu bigeze aho ashobora guhanga ibye ku buryo wanibeshya ko ir’ ibyo yarahuye mu bazungu ariko rwose ubu buhanga bwose niwe buvamo.


Aka gashusho kagaragaza umuntu wahuje urugwiro na mugenzi we

Uyu mugabo iyo ugiye kumusura ushaka kureba ibikorwa, ashobora kukureba, agahita akubohera cyangwa akakubariza nk’ akantu runaka akakaguhera Ubuntu. Ibi bintu abantu barabimukundira cyane kuko ubona akunze impano ye cyane kandi inafitiye abandi akamaro.

Ihere ijisho amafoto agaragaza ubuhanga bwo mu bugeni bwe :


Icyo n’ishusho ibaje y’ingagi


Iwo n’ umutako yakoreye kiriziya yitiriwe Mutagatifu Michel aho bakunze kwita kuri Saint Michel


Uwo n’ umutako umeze nga ya migati mini bakoresha mu masabukuru, ubukwe n’ ahandi bita gataeu/cake


Ako gashusho kari gateruwe n’ ibiganza by’ umuzungu wari wakishimiye cyane


Izo ntebe ureba zitagira uko zisa nazo zikorwa n’ uyu munyabugeni RENZAHO Blaise


Iyo shusho ikoreshwa nk’ umutako ukunze gukoreshwa ahantu ku karubanda, wenda bashaka kuhahesha agaciro abari n’ abategarugori mu buryo runaka.


Iyo shusho igaragaza abantu bari hamwe mu bwato ariko bugatanga na none igisobanuro cy’ umubano wiganjemo amahoro


Aha ngaha urabonamo ubuhanga bw’ ukuntu yafashe ifoto akayishushanya ku butyo ubona bisa kandi akanasiga amabara bijyanye.


Ibi n’ ibiti uyu munyabugeni, agegena ababikoramo ameza ubona ari meza cyane. Abantu bakunda ibintu by’ umwimerere bakunda gukoresha ibikoresho bk’ ibi cyane.


Icyo n’ingagi, yabaje mu biti


Aha ngaha umunyabugeni, RENZAHO Blaise, uku niko aba ameze iyo ari mu kazi

Bika nomero za telephone z’ uyu munyabugeni kuko uzamukenera byanze bikunze. Andika : 0783652154

Byanditswe na : KAMARO Platnumz


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Damien

Courage n’ukuri bro.

Damien

Courage n’ukuri bro.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru