Yanditswe kuya 2017-04-12 03:16:47
Rubavu : Abacuruzi bahunga gutanga imisoro bagahitamo guhunga
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 5927

Mu mirenge itandukanye y ‘akarere ka Rubavu hubatswe amasoko ariko kugeza magingo aya hari amaosoka atagira abayacururizamo kandi ugasanga mu nkengero yayo abaturage bahakorera ubucuruzi n’ubwo ayo masoko yatwaye akayabo ka za miliyoni bayubaka.

Amasoko yubatswe ni Rubavu, Rugerero hamwe na Kanzenze n’isoko ry ‘amatungo rya Kanzenze, ariko abaturage bakaba batitaye mu gukorera muri ayo masoko.

Abantu bakomeje kwibaza impamvu banga kuriyoboka, Nkundabakiga Jean Paul ni umuyobozi w’isoko rya Rubavu, avuga ko iryo soko ryubatswe mu 2010, rikaba rifite ibibanza 288 byo gucururizamo kimwe n’imiryango y’amaduka 38. Muri iyo miryango itatu gusa niyo ikorerwamo kimwe n’ibibanza bitatu gusa.

Murorunkwere Olive ni umwe mu karera ubucuruzi bwabo hanze, avuga ko mu isoko babasaba imisoro ihambaye kandi ataboneka mubyo bacuruza kuko ngo basabwa gutanga ibihumbi bitatu ku kwezi, akomeza avuga ko bahora birukanswa na DASSO.

Abakorera ubuchuruzi bwabo mu soko bavuga ko batunguka bitewe n’abacururiza hirya no hino mu tugari ndetse no mu midugudu kandi ibyo byose abayobozi baba babireba.

Ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko bugiye gukora ibishoboka ngo ayo masoko akore neza, Murenzi Janvier ni umuyobozi wungirije ushinjwe ubukungu ati « tugiye gukora ubukangurambaga kugirango ayo masoko atemewe aveho kandi tunakangurira abaturage gukorera mu masoko ya kijyambere ».

Amasoko nk’ayo akaba ari ahantu hatandukanye mu gihugu, hakaba hari narengeje imyaka icumi yubatswe, hiryo no hino hari isoko rya Mukamira muri Nyabihu, isoko ya Kirengeri muri Ruhango, isoko rya Musha muri Rwamagana, isoko rya Ndatemwa muri Gatsibo n’ahandi.

Nubwo imisoro ngo iri hejuru, bamwe bavugako amasoko yubatswe kure y’ingo zabo naho akarere ka Gatsibo ko kakaba kavuga ko katagabanya imisoro yashizweho n’itegeko ndetse na njyanama y’akarere.


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
fred

nonese niba batagabanya imisoro barabona ko aribwo barimo kunguka ariko aba bayobozi bacu bize iki ra.

fred

sawa

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru