Yanditswe kuya 2017-01-31 10:42:13
Umunyarwanda w’ umuraperi Benny Gash yahisemo kuririmba mu cyongereza gusa
Ibitekerezo:  0 Abayisuye: 849

Benny Gash, n’ umuhanzi ukizamuka mu ruhando rwa muzika nyarwanda akaba akomeje kwiyerekana neza mu ruhando rwa muzika ya hano iwacu mu Rwanda.
Aje munjyana ya HIP HOP agunze kuririmba mu rurimi rw’ icyongereza.

Mu kiganiro yaganiriye n’ umunyamakuru wa INGUFU.com yagize ati ndi umusore w’ imyaka 22 y’ amavuko nkaba niga muri kaminuza ya Kigali UK, akabariho ndikurangiriza amasomo yange nkora umuziki wange uri munjyana ya HIP HOP.
Ikindi yagize ati : " Niyumvamo impano yo guhindura benshi mbinyujije mu butumwa ntanga mu ndirimbo.

Uyu musore tumubaza impamvu yahisemo kuririmba mu rurimi rw’ icyongereza kandi abenshi mu bazumva iyi njyana abenshi ari abanyarwanda, yasubije agira ati : "ndi umunyarwanda ariko ururimi rw’ icyongereza nirwo runyorohera kuvuga akaba ari nayo mpamvu indirimbo zange nzikora mu rurimi rw’ icyongereza.

Ubu Ben Gash, akaba amaze kugira indirmbo 4 zifite amashusho. Kuri yi nshuro ari gukora ku ndirimbo ye yagatanu yise : ’Big Crush’. Yagize ati : ’ndabizeza umuziki wangei ufute impindura matwara kd nasaba cyane cyane abafana bange by’ umwihariko abavuga bakanumva ururimi rw’icyongereza kumba hafi no kuguma kumva indirimbo zange kuko zirimo ubutumwa buryoheye amatwi kandi buhindura buhindura.

Uramutse ukeneye kumuvugisha, gukurikira ibikorwa bye, kureba amafoto ye cyangwa kumutumira mu gitaramo, wamusangana kur’ izi
nkoranyambaga zikurikira :

Kuri Facebook izina akoresha ni : Benny Gash
Kuri Instagram izina akoresha ni : Benny Gash
Kuri Snapchart izina akoresha ni : Bennygash20

Kanda hasi kuri iyo foto ubashe kumva indirimbo ya Benny Gash yise All You Need aherutse gushyira hanze ari kumwe na Bexy

Byanditswe na : KAMARO Platnumz @ INGUFU.com


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru