Yanditswe kuya 2017-04-19 03:05:55
Abatekinisiye b’ urubuga rwa Whatsapp bagiye kongeramo udushya tudasanzwe
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 3880

Itumanaho rya Whatsapp rimaze kwigarurira imitima ya benshi kubera uburyo ryihuta kandi rikagufasha kugeza amakuru yose wifuza kubo ushaka kandi ku buryo buhendutse.

Nyuma y’ uko Evan Spiegel, Bobby Murphy, na Reggie Brown bashyize hanze porogaramu yo muri telephone zigendanwa yitwa Snap chart ifasha umuntu kuba yasiba ubutumwa wenda yibeshye agashyiramo amakosa cyangwa akayoherereza umuntu atashakaga kuyoherereza, abantu benshi batangiye kuyiyoboka kubera agashya yar’ izanye ugereranije, byatumye ba nyiri urubuga rwa Whatsapp nabo batekereza uburyo bakosora utubazo tumwe na tumwe abayikoresha bahuraga natwo mw’ ihererekanya butumwa.

Mu bibazo abakoresha Whatsapp bahuraga nabyo harimo nko kohereza ubutumwa nk’ ifoto, inyandiko (text), video cyangwa amajwi noneho nyuma ugasanga utari ukwiye kuba wabyohereje, ukabura uburyo ubikosora cyangwa ubisiba ; icyo whatsapp yakoze n’ uko ukimara kohereza ubwo butumwa, uzajya ubasha kubusiba n’ ubwo bwaba bwamaze kugenda. Gusa umuntu azajya yemererwa gusiba ubu butumwa mbere y’ iminota 5 bugiye, naho nyuma y’ iminota 5, ntago bizaba bigishobotse kubusiba.

Iyi porogaramu rero yararangiye, ikaba irimo kunononsorwa hanyuma igatangira gukoreshwa.

Ubuyobozi bw’ urubuga rwa Whatsapp kandi bwazanyemo utundi dushya wenda tuvuge nka kwa kundi wandikaga ikintu ugashaka ko inyuguti ziza ari umukara cyane (bold), gushyiramo andi mabara, guhindura ubwoko bw’ inyandiko nka Times New Roman, Arial Black,.. n’ ibindi byose izabishyiramo ku buryo abayikoresha izarushaho kuborohereza.
Urubuga rwa Whatsapp nirwo dukesha iyi nkuru.

Byanditswe na : KAYISHUNGE Etienne


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Nsengiyumva

Bizaba ari byiza cyane knd mwakoze kubwiyo nkuru mutugejejeho

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru