Yanditswe kuya 2017-04-19 08:24:51
Urwenya : Dore ibiciro by’ inkwano bitewe n’ amashuli ndetse n’ imyaka y’ umukobwa
Ibitekerezo:  2 Abayisuye: 3910

Nagiye kubona mbona ubutumwa bungezeho kuri Telephone ngendanwa bugira buti : “Mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’ umwana w’umuhungu, dore mur’ uyu mwaka wa 2017 nk’ uko byemejwe na RURA ; ibiciro by’ inkwano biteye gutya :

1. Umukobwa utarize, azijyane

2. Umukobwa wize, amashuli abanza gusa (Primary School) azajya agendera ubuntu

3. Umukobwa wize amashuli yisumbuye afite A2, inkwano ye izahwana n’ amafaranga Ibihumb’ Ijana y’ u Rwanda (100,000Rwf)

4. Uwize icyiciro cya mbere cya kaminuza (A0) ariko nta kazi afite, inkwano ye izahwana n’ Ibihumbi Magana Abiri y’ u Rwanda (200,000Rwf)

5.Uwarangije kaminuz’ ariko akab’ anafite akazi, azakobwa Ibihumbi Magana Ane y’ u Rwanda (400,000Rwf)

6. Uwarangije kaminuza mu ishami ry’ imyuga (Ubwubatsi, Ikoranabuhanga n’ ibindi nk’ ibyo), azakobwa Ibihumbi Magan’ Arindwi y’ u Rwanda (700,000Rwf).

7. Umukobwa ufite imyaka imyaka 25, azajya yishyura 50% by’ inkwano uko yab’ asa kose.

8. Umukobwa ufite imyaka 35, salle ubukwe buzaberamo, inkwano, imodoka ndetse n’ ibikoresho byo mu rugo byose niwe bizaba bireba ”


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Sixbert Rurangwa

Ubwo
x
ko
mutatubwiye
ufite
A1 ?

paul

Uko ubyumva namahoro natwe turahabaye kubarongora arko mwakwiga ukuntu bajya banatunga urugo nkomuri Congo nabagore batunga abagabo

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru