Yanditswe kuya 2017-04-22 02:54:39
Menya neza ubusobanuro bw’amabara ukunda kwambara
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 7642

Kwambara neza ni byiza ariko biba akarusho iyo wambaye umwambaro ukanamenya ubusobanuro bw’amabara awugize. Abantu benshi babona bambara gusa ariko ntibabashe kumenya amabara yambaye icyo asobanuye, iyo rero uhuye n’umuntu usobanukiwe ayo mabara ashoboro kugushima cyangwa akakugaya bitewe n’ibihe wayambayemo. Biba byiza iyo ubashije kuyasobanukirwa.

Dore uyu munsi ayo ugomba kubanza gusobanukirwa

Umuhondo:Abantu bakunda kwambara imyenda y’umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n’abandi. Baba bazi gukora, kandi bazi guhangana n’ibibagora. Abantu bakunda ibara ry’umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira.Igihe rero umuntu yumva anezerewe , ngo ajye yambara imyenda y’umuhondo.

Ubururu  : ibara ry’ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry’ umutuzo, ry’urukundo rw’abawe no kubitaho.
Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga , ndetse bazi no gutekereza cyane. Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye ( bleu foncé), bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo

Umutuku :ibara ritukura risobanura ibintu byinshi gusa iyo wambaye ibara ritukura bivuze ko uri umuntu ufite intego ;cyangwa se bisobanura ko uri umuntu ufite imbaraga zo kuba wakora ikintu ;ubundi kandi ibara ritukura rishobora no gusobanura umuntu ugaragaza amarangamutima ye vuba. Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet 7sur7 ; iri bara ngo ryerekana imbaraga, ubushake bukomeye ndetse n’urukundo . Ku rundi ruhande ngo iri bara rivuga amaraso ndetse n’ intambara.abantu bakunda kwambara imyenda y’ umutuku, baba ari abantu baharanira gutera imbere batajya bava ku izima bagira amarangamutima yihuse kandi bigirira ikizere.

Icyatsi : ibarab ry’ icyatsi rifite ubusobanuro bw’ibintu byinshi ; rishobora gusobanura ubukungu. Ubundikandi ngo iyo ukunda kwambara icyatsi uba uri inshuti ikomeye y’ibidukikije,iyo nanone ukunda iri bara ngo uba ubana neza nabaturanyi bawe, ubayeho neza kandi ubukungu bwawe bukunze kuba bwifashe neza.

Umukara : iribara ngo nujya gukora ikizamini cy’akazi cy’amagambo uzagende uryambaye ;ubundi ngo rigaragaza ko rishobora gusobanura agahinda hari ibihugu bimwe na bimwe baryambara bagiye gushyingura cyangwa kwibuka .Nanone ngo rigira iki gisobanuro iyo waryambaye ari umukara gusa ,naho iyo rivangiye biba ntacyo bitwaye.

Umweru : n’ubwo iri bara rikunda kwambarwa n’abantu bagira isuku cyangwa biyitaho ngo risobanura umucyo cyangwa urumuri ; kwambara imyambaro y’umweru ugiye mukizamini cy’akazi cy’amagambo ( Interview) ntakibazo cyiba kirimo ikindi kandi ngo niryo bara ryamarwa n’ingeri zose z’abantu kandi bakagaragara neza cyane.
Nimba wasomye ubusobanuro bw’aya mabara nawe ambara imyambaro igizwe nayo bitewe naho ugiye nibwo abantu bazabona ko usobanutse.

Imbabazi Alain Fabrice


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
nitwa kanjori viviane

none ko mpora mbona abantu bambara noir (umukara)kumusi wamariage ????sivyiza rero ???

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru