Yanditswe kuya 2017-04-22 09:47:19
Guseka ni umuti w’indwara nyinshi doreko binongera iminsi yo kubaho. Isomere nawe iyi byenda gusetsa
Ibitekerezo:  1 Abayisuye: 5121

1.Umugabo witwa Bwenge atongane n’umugore rubure gica maze umugore yihanukire ati : "ndagiye nsanze mama usigarane urugo rwawe". ’ Bwenge nawe ati : "ese ubwo uri mu maki ?" Nawe yihina mu cyumba atangira kuzinga utwangushye ; umugore nawe abibonye ati : "Bwenge uri mu maki ??" Bwenge ati : "Nanjye ngiye kwa maman." Umugore ati : "None se abana barasigarana nande ?? Bwenge nawe ati : "Ubwo nabo barajya kwa nyina…. Uyu mugabo murumva atari kasha ra ?? hahahaahah

2.Imbeba 3 ziyemeranyeho karahava pe ! Iya 1 iti “muzi ko uriya muti wica imbeba ariwo niborosesha amenyo ?!" Iya 2 iti : "nonese ko jye aya matuza ubona ari uko nkorera pompage kuri rwagakoco !". Iya 3 iraseka cyane iti “mur’ imbeba zafeke koko ! Iti “jye ubu tuvugana mfite ipusi nagize umugore !!!!

3.Umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yari arimo yumva amatangazo kuri radiyo, hanyuma bahita bavuga umuntu bitiranwa wapfuye, ahita afata ya radiyo ayikubita hasi arayimena, mugenzi we aramubaza ati : “Ko urakaye bigenze bite ? Nawe aramusubiza ati : “Narapfuye, ariko mu rugo bakomeje kubimpisha, aka kanya nibwo nkibimenya.”

Mb.Patrick


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
Oscar

Yewe Yewe Eeee ! Koko Ntafuni Ntamujyojyo.

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru