Yanditswe kuya 2017-04-28 07:05:41
Ya internet mukunda ya 4G, ubu noneho simukadi yayo irimo gutangirwa ubuntu
Ibitekerezo:  3 Abayisuye: 1924

Kuva internet ya 4G yatangira gukoreshwa mu Rwanda, abantu bahise babona ubwiza bwayo ndetse banatangira kuyikoresha kuko babonaga ko har’ ibibazo ije gukemura iya 3G yayibanjirije itarishoboye.

Umuvuduko wa internet ya 4G uri hagati ya 100Mbps na 1Gb ku isegonda, ari na yo mpamvu abantu bavuga ko yihuta cyane. Ibi kugira ngo ubyumve neza n’ uko uramutse uri gukoresha internet ya 4G ushobora ku dowunirodinga (downloading) cyangwa uka apurodinga (uploading) nka video, document cyangwa indi file yose ifite nka jiga imwe igahita irangira mu gihe kiri hagati y’ isegonda 1 kugeza ku masegonda 10.

Abantu bakunda kwigira ku ma videwo ya Youtube (Tutorials) ndetse na filimi mwashyizwe igorora.

Urebye internet ya 3G, umuntu yabashaga kuvugana n’ undi barebana, akareba television kuri telephone, kohererezanya amafoto n’ ubutumwa butandukanye bwaba ubw’ amajwi, amashusho ndetse n’ inyandiko bisanzwe, koroherezaga abantu kuvana cyangwa gushyira ibintu kuri internet (upload & download rate) ndetse no kuba wabasha kureba umuntu muvugana aho aherereye ukoresheje ikoranabuhanga rya GPS (Global System Positioning), ariko 4G yo ije yisumbuye kuko yo yorohereza abantu bose bakoresha internet mu buryo busobanutse.

POPCONN nk’ ikigo gishinzwe gucuruza internet ya 4G, cyabazaniye promotion ya 4G aho umuntu agura ikarita ya 4G yamafaranga 1000 bakaguhamo jiga imwe ya bando ya 1Gb ya interenet (1Gb of internet bundle) ukoresha mu gihe kingana n’ amasaha 24. Ubundi jiga imwe yaguraga amafaranga 2700 ukaba washoboraga kuyimarana icyumeru bitewe n’ uko wayirondereje.

Umuntu ushaka gukoresha 4G bwa mbere, simukadi yayo bayimuhera ubuntu hanyuma we ukishyura 1000 gusa ya interenet ingana na jiga imwe (1Gb).

Ikindi ushobora kugura iyi promotion ya interney ya 4G ukoresheje Visa debit cyangwa Credit Card biroroshye kuyigura. Uca mu ishakiro ry’ imbuga ukandamo ngo : www.ktrn.rw/partners.html, ugakand’ ahanditse POPCONN noneho ugahita ukanda kuri Top Up ukabasha kuyigura kuri murandasi.

Ahant’ ushobora kuguriramo simukadi za 4G wazisanga mu duce dutandukanye : I Kigali wayisanga i mbere ya Simba Super Market aho bakunze kwita kuri 4G Square no ku Gishushu munsi y’ inyubako ya RDB.
Ahandi wayisanga n’ i Musanze na Huye.

Mu minsi mike, iraza kuba yageze n’ ahandi hose mu gihugu.


Aho n’ imbere ya Simba Super Market, akab’ ariho wayisanga ugeze mu mugi muri 4G Square
Umuvuduko wa 4G ukubye 3G inshuro 10 kuzamura hejuru

Byanditswe na : KAYISHUNGE Etienne


style="display:inline-block;width:350px;height:300px"
data-ad-client="ca-pub-2460108950092726"
data-ad-slot="6397865272">

-->
INGUFU.com nirwo rubuga wasomagaho iyi nkuru
IBITEKEREZO
mbabazi

Twishimiye uburyo mudufashije gusobanukirwa ubushobozi bwa 4G murakoze CYANE

gdfg

None iyo 4 G yaba igera mu gihugu hose ko mbona na 3G itaragera hose ? Ahenshi turacyafite 2G.

Emmanuel

Kombona batagera ugihugu hose kdi natwe tuba dukeneye izo services

Untitled Document
Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru